Sadate ukunzwe cyane n’ AbaRayon n’ abakunzi b’ umupira w’ amaguru muri rusange arakirwa na The Blue Sky Fan Club kuri iki cyumweru tariki 24/11/2019

Itsinda ry’ abafana n’ abakunzi ba Rayon Sports bibumbiye muri The Blue Sky Fan Club bazakira Umuyobozi w’ ikipe yabo, MUNYAKAZI Sadate, kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 guhera ku saa tanu z’ amanywa (11:00). Ibi bizaba mu nama rusange y’ abanyamuryango ba The Blue Sky Fan Club, izabera i Nyamirambo kuri Blue Empire Bar (Akabari k’ abafana bibumbiye muri March Generation).

Abanyamuryango ba The Blue Sky Fan Club n’ abifuza kuba bo baratumiwe

Gutumira President Sadate, byatewe n’ urukundo abanyamuryango b’ iyi fan club imaze iminsi 56 ifunguwe bakundamo uyu muyobozi wa Rayon Sports, kubera gahunda nziza zigaragaza icyerekezo cyiza buri murayon yakwifuza.

MUNYAKAZI Sadate, uyoboye imwe mu makipe akunzwe cyane muri Africa yo hagati n’ iy’ uburasirazuba, Rayon Sports

Iyi nama izaba guhera saa 11h00 mbere gato y’ umukino uzahuza Gicumbi FC na Rayon Sports, aho abagize The Blue Sky Fan Club bazanitabira uyu mukino w’ amateka dore ko ubwo aya makipe aheruka guhura byari muri 1/4 gikombe cy’ Amahoro Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC ibitego 9-1 mu mikino yombi (7-1, na 2-0).

Ku murongo w’ ibizaganirwaho muri iyo nama ya The Blue Sky Fan Club harimo:

  • Kuganira na President w’ ikipe ku mibereho ya buri munsi y’ ikipe
  • Imihigo hagati y’ amasibo agize iyo fan club
  • Kwakira abanyamuryango bashya
Abanyamuryango ba The Blue Sky Fan Club basanzwe bafite imyambaro ibaranga

Kuri uwo munsi tuzakira abifuza kuba abanyamuryango bashya ba fan club yacu, kugira dufatanye mu rugendo rwo gutera inkunga ikipe yacu. Muzaze tubakire iwacu.

HAKIZAYEZU Alain uyobora The Blue Sky Fan Club hamwe na RUNIGABABISHA Martin Mike umuhuzanikorwa wa fan base ya Rayon Sports
Salim Mubarak Wakaso media officer wa The Blue Sky Fan Club
The Blue Sky Fan Club yafunguwe tariki 28/9/2019
Disi we ibi bintu bizaba Ari byiza, MUHAWENIMANA Claude, umuyobozi mukuru w’ abafana ku rwego rw’ igihugu
NKURUNZIZA Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports akaba n’ umunyamakuru ku isango star radio wamamaye muri Rayon Time

Mu bandi bayobozi bategerejwe ko bazaherekeza President Sadate harimo Media Officer Jean Paul, President w’ abafana Claude, na Coordinator wa fan base Mike. Aba bose bategerejwe kuri icyi cyumweru n’ urigwiro rwinshi.

Iyi stade nka The Blue Sky Fan Club twiteguye kuzashyiraho itafari ryacu
Imyenda y’ abafana irahari ku biciro byiza
Murakaza neza muri The Blue Sky Fan Club
Kuri Blue Empire Bar ibyo kunywa no kurya ni kugiciro cyiza cyane

2 comments

Leave a reply to HABINEZA Yusufu Cancel reply