Itsinda ry’ abafana n’ abakunzi ba Rayon Sports bibumbiye muri The Blue Sky Fan Club bazakira Umuyobozi w’ ikipe yabo, MUNYAKAZI Sadate, kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 guhera ku saa tanu z’ amanywa (11:00). Ibi bizaba mu nama rusange y’ abanyamuryango ba The Blue Sky Fan Club, izabera i Nyamirambo kuri Blue Empire Bar (Akabari k’ abafana bibumbiye muri March Generation).

Gutumira President Sadate, byatewe n’ urukundo abanyamuryango b’ iyi fan club imaze iminsi 56 ifunguwe bakundamo uyu muyobozi wa Rayon Sports, kubera gahunda nziza zigaragaza icyerekezo cyiza buri murayon yakwifuza.

Iyi nama izaba guhera saa 11h00 mbere gato y’ umukino uzahuza Gicumbi FC na Rayon Sports, aho abagize The Blue Sky Fan Club bazanitabira uyu mukino w’ amateka dore ko ubwo aya makipe aheruka guhura byari muri 1/4 gikombe cy’ Amahoro Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC ibitego 9-1 mu mikino yombi (7-1, na 2-0).
Ku murongo w’ ibizaganirwaho muri iyo nama ya The Blue Sky Fan Club harimo:
- Kuganira na President w’ ikipe ku mibereho ya buri munsi y’ ikipe
- Imihigo hagati y’ amasibo agize iyo fan club
- Kwakira abanyamuryango bashya

Kuri uwo munsi tuzakira abifuza kuba abanyamuryango bashya ba fan club yacu, kugira dufatanye mu rugendo rwo gutera inkunga ikipe yacu. Muzaze tubakire iwacu.





Mu bandi bayobozi bategerejwe ko bazaherekeza President Sadate harimo Media Officer Jean Paul, President w’ abafana Claude, na Coordinator wa fan base Mike. Aba bose bategerejwe kuri icyi cyumweru n’ urigwiro rwinshi.





Ibi bintu nibyiza
LikeLiked by 1 person
Congress@The bue sky fan club, turi umwe mu kubaka Gikundiro twihebeye, courage
LikeLiked by 1 person