Ikipe nziza yaranze imyaka 10 (2010-2019) mu maso y’ abanyamuryango n’ abakunzi ba The Blue Sky Fan Club

Abanyamuryango ba The Blue Sky Fan Club nabandi bakurikira iri tsinda ry’ abafana babajijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ iyi fan club gupanga ikipe nziza ya Rayon Sports yaranze imyaka 10 “Rayon Sports’ Team of the decade 2010s”, nuko hatoranywamo abatowe na benshi. Nka https://thebluesky.sport.blog twicaye tugendera kuri ibyo bitekerezo dukora ikipe ya 11 n’ abasimbura babo 7. Twarebye n’ umutoza mwiza wahize abandi muri iyo myaka. Uburyo bw’ imipangire mu kibuga (formation de jeu) ni 4-3-3, mu gihe uburyo bw’ imikinire (system du jeu) ari umupira usatira (attacking and pressing football ) nkuko biranga Rayon Sports.

Mu gutora aba bakinnyi ariko harebwe k’ ubuhanga bwabo n’ umusaruro bahaye ikipe hagati ya 2010 na 2019.

Umukinnyi mpuzamahanga w’ umurundi, Cedrick Amisi, yahurijweho na bose ko ariwe mukinnyi mwiza Rayon Sports yatunze mu myaka 10 ishize

Abakinnyi 11 beza baranze 2010-2019:

Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame

Inyuma: Nizigiyimana Abdoulkarim Mackenzie, Sibomana Abuba, Usengimana Faustin, Manzi Thierry

Hagati: Kwizera Pierrot, Hategekimana Aphrodis Kanombe, Ndayisenga Fuadi

Imbere: Cedrick Amisi, Sina Jerome, Michael Sarumpong

Abasimbura babo 7:

  1. Bikorimana Gerard
  2. Rwatubyaye Abdoul
  3. Rutanga Eric
  4. Mwiseneza Djamal
  5. Manishimwe Djabel
  6. Ismailla Diarra
  7. Devis Kasirye

Umutoza mukuru: Roberto Olveira Gonclaves Do Calmo Robertinho

Umutoza wungirije: Do Nascemento

Robertinho wagaragaje ubuhanga mu kubaka ikipe hagati muri season kuko yahinsuye ikipe inshuro 5 kubera abakinnyi basohokaga mu ikipe mu buryo budasobanutse

Mu bakinnyi bari batowe muri 11 harimo Kataouti na Bokota kuko ni legends b’ ikipe ya Rayon Sports, gusa unusaruro batanze ubwo bayigarukagamo nyumaya 2010 Ni mukeya ugereranyije nuwo bagatanze, ahubwo twemeranya ko bajya mu ikipe y’ imyaka 25, ndetse Kataouti we akajya mu ikipe y’ ibihe byose.

Mu gusoza itora ku bakinnyi, twabajije abakinnyi 3 beza muri Rayon Sports mu myaka 10 ishize, maze hatorwa aba: 1. Cedrick Amisi 2. Kwizera Pierrot 3. Ndayishimiye Eric Bakame

Nka https://thebluesky.sport.blog twanahisemo kandi fan clubs zahize izindi muri iyi myaka 10 ishize, maze duhitamo March Generation Fan Club nk’ abahanze amashyi ya Hu Hu hu ndetse na Gikundiro Forever Group yahanze indirimbo iririmbwa n’ abafana mbere y’ umukino “Rayon ni wowe dukunda…”

Didier Gomez ukunzwe cyane n’ abafana, yagizwe uwa2 mu batoza beza batoje Rayon Sports, impamvu ngo atagizwe uwa1 nuko yarafite ikipe ikomeye cyane

Leave a comment