Yubile nziza kuri Jean Lambert GATARE

The Blue Sky Fan Club twifurije Jean Lambert Gatare isabakuru nziza y’ amavuko (yubile y’ imyaka 50).

Jean Lambert Gatare AKA Munywanyi wanyu, ni umwe mu banyabigwi mu mu itangazamakuru mu Rwanda, Dore ko yakoreye ibitangazamakuru bikomeye birimo Radio Rwanda, BBC, ndetse n’ Isango Star aho ari mu bayobozi bayo.

Umunyabigwi mu itangazamakuru, Jean Lambert Gatare

Jean Lambert Gatare yamamaye cyane mu itangazamakuru ry’ imikino haba mu kogeza no kuvuga urubuga rw’ imikino kuri Radio Rwanda, yamamaye kandi mu makuru asanzwe kuri Radio Rwanda no kuri BBC, yamamaye cyane Kandi mukuyobora ibiganiro bya politike kuri radio yanyuzeho, kuri ubu anakora muri Rayon time ku Isango. Hejuru y’ ibi ariko abantu benshi basanzwe banakunda Gatare mu kwamamaza (publicite) kubera ijwi rye n’ uturingoshyo twe dushimisha benshi .

Jean Lambert Gatare ni umukunzi w’ akadasohoka wa Rayon Sports, ndetse anafana Arsenal.

The Blue Sky Fan Club, twifurije yubile nziza munywanyi wacu Jean Lambert Gatare.

Yubile Nziza (Happy golden jubilee)

Leave a comment