The Blue Sky Fan Club ni itsinda ry’ abafana n’ abakunzi ba Rayon Sports biyemeje kubana n’ iyi kipe mu buryo bwose bushoboka. Iyi fan club imaze iminsi 21 ifunguwe ku mugaragaro ikomeje kwegera ikipe yabo ya Rayon Sports, aho bagira gahunda y’ umutumirwa ku rubuga rwabo rwa Watsapp buri wa gatatu wa buri cyumweru, kuva saa mbiri z’ umugoroba (20h00). Iyi gahunda gahunda y’ umutumirwa yahereye kuri bamwe mu bayobozi b’ iyi fan club, ariko nyuma yo kuyifungura ku mugaragaro, hatangiwe no gutumirwa abo hanze ya fan club. Uwabimburiye abandi ni IRAGIRE Saidi, umukinnyi wa Rayon Sports.

Ikiganiro “Umutumirwa Iwacu muri The Blue Sky Fan Club” cyatumiwemo IRAGIRE Saidi, cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 16/10/2019 guhera 20h00 kugeza 21h30. Ikiganiro cyayobowe n’ ushinzwe itangazamakuru (Media Officer) muri iyi fan club uzwi nka Salim Mubarak Wakaso afatanyije n’ umunyamabanga w’ iyi fan club UWIMANA Germaine. Abanyamuryango bagize urubuga rwa Watsapp rwa “The Blue Sky Fan Club 💙” bahawe umwanya uhagije baganira na IRAGIRE Saidi, baramubaza, bajya inama, ndetse banatanga ibitekerezo nkuko tugiye kubibona mu nkuru ikurikira ya bimwe mu byaganiweho .

IRAGIRE Saidi ni muntu ki?
Iragire Saidi yavukiye mu gihugu gituranyi cy’ u Burundi mu mujyi wa Bujumbura. Yavutse tariki 1/7/1994 nkuko bigaragazwa ku myirondoro yakiniragaho mbere Yuko aza muri Rayon Sports. Yavutse kuri Papa we w’ umurundi na Maman we w’ umunyarwandakazi. Avuka mu muryango w’ abana 5, abahangu 2 n’ abakobwa 3. Iragire Saidi ni umwana wa kabiri muri abo bana 5. Iragire Saidi yashakanye n’ umunyarwandakazi bafitanye umwana umwe.


Iragire asengera mu idini ya Islam. Yize amashuri abanza n’ ayisumbuye arayasoza. Avuga indimi 4: Ikinyarwanda, Ikirindi, Igifransa, n’ Igiswahili. Gusa n’ icyongereza cyo kumufasha kubaho aragerageza. Iragire Saidi akunda kurya ifiriti na makaloni, ndetse agakunda ikinyobwa cya fanta Citron. Nta myambarire yihariye akunda kurusha undi.
Iragire Saidi yakuze akina umupira wo muri quartier nkuko i Burundi hakunze kuzamukira impano zivuye kubakinira mu maquartiers anyuranye. Gusa ngo kuba yarafite Papa we ukunda umupira w’ amaguru (football) byatumye atabangamirwa kuwukina akiri mutoya, kuko Papa we yamuteraga ishyaka ryo gukina. Ikintu kibabaza Iragire Saidi ni ukuba yarabaye umukinnyi Papa we atakiriho, ngo arebeko yakuze akavamo umukinnyi dore ko yamushyigikiraga mu bwana bwe.
IRAGIRE Saidi muri football
Iragire Saidi yatangiye umupira akinira muri quartier no ku ishuri hamwe n’ abandi bana b’ urungano rwe muri icyo gihe. Muri icyo gihe cy’ ubwana bwe yanakinaga mu ikipe y’ abana yitwa Mukaza Academy y’ i Bujumbura kuva 2008 kugera 2012. Umupira nk’ umukinnyi ubikora nk’ akazi yawutaguriye muri Muzinga FC, ikipe y’ gisirikare cy’ i Burundi. Aho muri Muzinga FC yahakinnye imikino 72 ayitsindiea ibitego 4 kuva 2012 kugeza 2014. Muri 2014 kugeza 2015 yerekeje muri Vitalo FC aho yakinnye imikino 26 agatsinda igitego 1, ndetse agafasha Vitalo gutwara igikombe cya championnant y’ u Burundi n’ igikombe cy’ igihugu. 2015/2016 yagarutse muri Muzinga FC ayikiniea imikino 39 ayitsindira ibitego 3. Kuva 2016 yahise yambuka akanyaru aza mu Rwanda ahingukira i Huye maze asinyira Mukura Victory Sports et Loisirs. Aho muri Mukura yahagiriye ibihe biryoshye kuko yahahuriye na Nshimirimana David bagakorana ubwugarizi bwaje kuba ubwa mbere mu Rwanda muri 2018 bagahesha Mukura igikombe cy’ igihugu ari cyo gikombe cy’ Amahoro iyi kipe ya Mukura yaherukaga mu myaka 30 yari ishize kuko yagiherukaga muri 1988 kitwa Trophé President Habyarimana. Icyo gikombe Iragire Saidi na Mukura bagitwaye nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penality, dore ko iminota 90 yari yarangiye 0-0. Si ibyo gusa kuko muri uwo mwaka bagarukiye ku muryango winjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup bagakurwamo na Al Hilal yo muri Sudan.

Mu mwaka wa 2019, mukwezi kwa 7, Iragire Saidi yaje kumvikana na Rayon Sports bityo ava mu ntara y’ Amajyepfo yerekeza mu murwa i Kigali.
Iragire Saidi muri Rayon Sports
Muri Rayon Sports ntiyahise ahirwa we n’ ikipe ye nshya, dore ko baviriyemo muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup batsinzwe na KCCA yo muri Uganda 2-1, ndetse bakaviramo no mu ijonjora ry’ ibanze (1/32) cya CAF Confederation Cup bakuwemo na Al Hilal yo muri Sudan nyuma yo kunganya 1-1 mu mikino yombi ariko Rayon Sports ikavamo kuko yinjijwe icyo gitego mu Rwanda. Nyuma yaha Iragire nabagenzi be muri Rayon Sports baje kwegukana igikombe cyo kwibuka Yubike y’ imyaka 100 yari kuba yujujwe na Padri Ndagijimana Fraipont washinze ikigo cya Gatagara cyita ku bamugaye.
Nyuma yiki gikombe, ikipe ya Rayon Sports ikinamo Saidi yakomeje kugirwa no kumenyerana ahanini bitewe n’ ihuzagurika ryo guhinduranya abatoza mu gihe gitoya Kandi n’ abakinnyi 70% ari bashyashya muri Gikundiro. Ibi byaje gutuma nanone Rayon Sports itsindwa na Mukura kuri final y’ igikombe cy’ Agaciro 2019 ibitego 2-1. Byarakomeje, Rayon Sports inabura Super Cup itsinzwe na As Kigali kuri penality. Championnant y’ u Rwanda yahise itangira maze Iragire na bagenzi be batozwa na Espinoza bagaragaza kumenyerana nk’ ikipe yaribonye umutoza wa mbere, agahabwa inshingano zirimo gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda byose, ariho yatangiriye neza Aho muri Championnant y’ icyiciro cya mbere, Rayon Sports Ari iya2 namanota 7 ku 9, inganya n’ iya mbere ariyo yayindi yambara umukara n’ umweru bigatandukanywa n’ igitego 1.

Wari uzi ko?
- Iragire Saidi yakuze akunda Rayon Sports kuko akiri umwana yasabye jersey y’ iyi kipe Mackenzie wakinaga muri Rayon Sports.
- Umwattaka wamugoye ni Michael Sarumpong wa Rayon Sports, ubwo Saidi yari muri Mukura.
- Umukino wamubabaje ni uwo batsinzwemo na Rayon Sports akiri muri Mukura.
- Iragire Saidi avuga ko kuva yagera muri Rayon Sports unwuka ni mwiza cyane.
- Umukinnyi Iragire Saidi afata nk’ icyitegererezo cye Ari Diego Godin wahoze ari captain wa Atletico Madrid.
- Umukinnyi ubasetsa muri Rayon Sports ni Nyandwi Saddam.
- Iragire Saidi afana Rayon Sports, Barcelona. Agakunda Cedrick Amisi wanyuze muri Rayon na Messi.
- Iragire Saidi asanga ikipe ya Rayon Sports ari ikipe ikomeye ifasha umukinnyi gutera imbere mu buryo bwose.
- Yashimishijwe cyane no gutsinda Rayon Sports igitego cye cya mbere bikarangira banatsinze Espoir FC.
- Imana imuhaye ibitego 3 ikamuhitishamo amakipe abitsinda yasubije atazuyaje ko yakwifuza kubitsinda APR FC, Mukura Victory Sports, na AS Kigali.
- Umutoza mwiza wakoranya na Iragire Saidi ni HARINGINGO Francis Christian Mbaya, babanye muri Mukura.
- Yizeye ko bazatwara ibikombe bikinirwa nu Rwanda bagashimisha AbaRayon yemeza ko babaha ingufu kuri stade.
- Yemeza ko Rayon Sports ariyo kipe ya mbere mu mifanire mu Rwanda n’ i Burundi.
Abakinnyi 11 beza bakinannye na Iragire Saidi
- Kimenyi Yves
- Radou Eric Iradukunda
- Janvier Mutijima
- David Nshimirimana
- Iragire Saidi
- Gael Nduhandavyi
- Commodore Olokwei
- Sidibe Oumar
- Sarumpong Micjael
- Bertrand Iradukunda
- Iranzi Jean Claude
Umutoza w’ iyi kipe nziza ya Iragire yaba HARINGINGO Francis
Iragire Saidi yasoje asaba abafana ba Rayon Sports kijya bakira umusaruro wose kuko nk’ abakinnyi iyo badatsinze ntako bataba bagize, Kandi nabo bibabaza kuko baba bari mu kazi. Yasabye ko The Blue Sky Fan Club yasaba abandi bafana bakajya bihangana igihe unusaruro w’ amanota 3 wabuze.
Iragire Saidi abajijwe uwatumirwa ubutaha yasubije ko The Blue Sky Fan Club yazatumira Rugwiro Herve.










