Rayon Sports yatsindiye Espoir FC i Huye bituma abafana bibagirwa ubukonje bwatewe n’ imvura

Ku munsi wa gatatu wa championnant, ikipe ya Rayon Sports yakiriwe na Espoir FC y’ i Rusizi kuri Stade Huye kuko Stade Kamarampaka y’ i Kamembe yafunzwe kubera ikibuga kibi.

Ikipe ya Rayon Sports yaje gukino uyu mukino nyuma yo kubona amanota 4 twakuye kuri Gasogi United no kuri As Kigali. Ikipe ya Rayon Sports yashakaga kureba uko yakomeza yegera umwanya wayo wa mbere dore ko ariyo ifite igikombe giheruka cya championnant y’ u Rwanda .

Rayon Sports yabanje mu kibuga (Photo:Igihe)

Ikipe ya Rayon Sports yari yabanje mu kibiga:

  • Kimenyi 1
  • Radou 14
  • Rutanga 3 ©
  • Rugwiro 4
  • Iragire 2
  • Mirafa 8
  • Commodore 11
  • Sidibe 9
  • Iranzi 21
  • Sarumpong 19
  • Gilbert 12
Espoir FC yabanje mu kibuga (Photo:Igihe)

Umukino wari ushyushye kunmpande zombi dore ko warangire ku bitego 2 bya Rayon Sports kuri kimwe cya Espoir FC nyuma yaho iyi kipe yacu Gikundiro yatsinze ivuye inyuma ibitego 2 bya Iragire Saidi na Rutanga Eric byaje bisanga igitego cya Espoir FC cyari cyatsinzwe n’ umugande Kyambade Fred.

Grace ararangisha indangamuntu ye
Abatoza ba Rayon Sports: Espinoza, Kirasa, Djamal na team manager Adrien (Photo: Igihe)

Unukino wanonetsemo penality imwe ku ruhande rwa Espoir FC babonye penality nyuma yaho Rutanga yarakinnye nabi mu rubuga rw’ amahina rwa Rayon Sports, iyo penality yinjijwe neza na Kyambade Fred. Ku ruhande rwa Rayon Sports, penality yinjijwe neza Rutanga Eric wahise ashimisha ibihumbi by’ AbaRayon bari kuri Stade Huye.

Munana Daniel yakoze indirimbo nshya nziza, jya kuri YouTube ye: Munana Daniel Rwanda, urayibona
Umutoza wungirije muri Espoir FC, Saidi Abedi Makasi, yanyuze muri Rayon Sports nk’ umukinnyi (Photo:Igihe)
Iragire nyuma yo gutsinda igitego cya mbere akagitsindira kuri stade yahoze akiniraho muri Mukura VS (Photo: Igihe)
Rutanga Eric yabigize 1-2 Ni nako byarangiye (Photo: Igihe)
Abashya karibu dufatanye muri The Blue Sky Fan Club
Aho Rayon Sports yakiniye hahora abafana benshi (Phone:Igihe)

Leave a comment