Ibitabo by’ amategeko ya FIFA bitwereka ko umukino wa football ugira umusaruro uwuvamo mu buryo butatu: intsinzi (win), gutakaza (loss), no kunganya (draw). Akenshi amakipe yose yinjira irushanwa afite intego zitandukanye, harimo gutsinda. Burya nta kipe ijya mu irushanwa idashaka gutsinda, nubwo zose atariko ziba zishaka igikombe, gusa harimo amakipe yo yiha intego yo gutsinda amakipe akomeye bakaba bageze ku ntego nubwo babura igikombe. Aha niho uzabona amakipe nka Gasogi United na Kiyovu Sports ahiga gutsinda Rayon Sports kugira azamure ubwamamare bwayo.
Hejuru y’ ibi kandi Charles De Gaule wayoboraga ubufransa yaje kuvuga ko “batakaje igitero, ariko badatsinzwe intambara” (Nous avons perdu une bataille, pas la guerre), interuro yagafashije benshi barimo abakunzi b’ umupira w’ amaguru kuko championnant ni ndende utsindwa umukino umwe, ubutaha ugatsinda cg ukanganya, ariko umusaruro ukazawubona nyuma y’ umwaka w’ imikino. Urugero rwiza, ni Rayon Sports mu mwaka w’ imikino wa 2018/2019 aho yatangiye nabi bishoboka itsindwa kenshi, irushwa amanota 14 na 12 na APR FC na Mukura VS, gusa menya barumvise neza ijambo rya Charles De Gaule yasize avuze, kuko Rayon Sports yaje kubana amasomo mu ntangiro mbi yagize muri uwo mwaka maze iwusoza abafana bishimye baryohewe no kuzamura igikombe cya 9 cya championnant.
Kumenya ko championnant itandukanye na tournoit niyo mpamvu ntagucuka intege mukaza ku bibuga nkuko The Blue Sky Fan Club yo yabyiyemeje ko izabana n’ ikipe mu byiza no mu bibi kuko biri mu biranga football dukunda. Turasaba nabandi bafana ba Rayon Sports kutazacika intege, bakaza tukereka AS Kigali ko turi Rayon Sports Koko.




The Blue Sky Fan Club tuzitabira uyu mukino uzaba kuri uyu wa kabiri, tariki 8 Ukwakira 2019. Muzaze dufatanye n’ abandi barayon gutera ishyaka abakinnyi bacu kuko baradukeneye cyane, kuko abafana nibo batuma ikipe yacu itandukana n’ izindi.
Umukino uzakirwa na Rayon Sports, kwinjira ni 2000 Rwf ahasanzwe, 3000 Rwf ahasakaye, 5000 Ref muri VIP, na 10000 Rwf na VVIP. Dukeneye ibyishimo, amanota n’ amafranga…. Muzaze dufatanye tuzabonona.






