Rwanda Premier League, Day 2: Bwa mbere The Blue Sky Fan Club izitabira umukino wakiriwe na Rayon Sports

Ibitabo by’ amategeko ya FIFA bitwereka ko umukino wa football ugira umusaruro uwuvamo mu buryo butatu: intsinzi (win), gutakaza (loss), no kunganya (draw). Akenshi amakipe yose yinjira irushanwa afite intego zitandukanye, harimo gutsinda. Burya nta kipe ijya mu irushanwa idashaka gutsinda, nubwo zose atariko ziba zishaka igikombe, gusa harimo amakipe yo yiha intego yo gutsinda amakipe akomeye bakaba bageze ku ntego nubwo babura igikombe. Aha niho uzabona amakipe nka Gasogi United na Kiyovu Sports ahiga gutsinda Rayon Sports kugira azamure ubwamamare bwayo.

Hejuru y’ ibi kandi Charles De Gaule wayoboraga ubufransa yaje kuvuga ko “batakaje igitero, ariko badatsinzwe intambara” (Nous avons perdu une bataille, pas la guerre), interuro yagafashije benshi barimo abakunzi b’ umupira w’ amaguru kuko championnant ni ndende utsindwa umukino umwe, ubutaha ugatsinda cg ukanganya, ariko umusaruro ukazawubona nyuma y’ umwaka w’ imikino. Urugero rwiza, ni Rayon Sports mu mwaka w’ imikino wa 2018/2019 aho yatangiye nabi bishoboka itsindwa kenshi, irushwa amanota 14 na 12 na APR FC na Mukura VS, gusa menya barumvise neza ijambo rya Charles De Gaule yasize avuze, kuko Rayon Sports yaje kubana amasomo mu ntangiro mbi yagize muri uwo mwaka maze iwusoza abafana bishimye baryohewe no kuzamura igikombe cya 9 cya championnant.

Kumenya ko championnant itandukanye na tournoit niyo mpamvu ntagucuka intege mukaza ku bibuga nkuko The Blue Sky Fan Club yo yabyiyemeje ko izabana n’ ikipe mu byiza no mu bibi kuko biri mu biranga football dukunda. Turasaba nabandi bafana ba Rayon Sports kutazacika intege, bakaza tukereka AS Kigali ko turi Rayon Sports Koko.

The Blue Sky Fan Club yiyemeje gushyigikira ubuyobozi bwa Rayon Sports kubaka ikipe kinyamwuga
The Blue Sky Fan Club nyuma y’ umusanzu w’ amafranga itanga mu ikipe, biyemeje gushyigikira ikipe mu gutera ishyaka ikipe ku bibuga bitandukanya, no mu bitekerezo byubaka
Abasore bize neza imikinire ya AS Kigali ubwo yakinaga na APR FC
Disi we, abayon dukomeze tuze kuri stade nkuko president w’ abafana Claude Muhayimana abidusaba

The Blue Sky Fan Club tuzitabira uyu mukino uzaba kuri uyu wa kabiri, tariki 8 Ukwakira 2019. Muzaze dufatanye n’ abandi barayon gutera ishyaka abakinnyi bacu kuko baradukeneye cyane, kuko abafana nibo batuma ikipe yacu itandukana n’ izindi.

Umukino uzakirwa na Rayon Sports, kwinjira ni 2000 Rwf ahasanzwe, 3000 Rwf ahasakaye, 5000 Ref muri VIP, na 10000 Rwf na VVIP. Dukeneye ibyishimo, amanota n’ amafranga…. Muzaze dufatanye tuzabonona.

The Blue Sky Fan Club izitabira match izabera Nyamirambo ku itara rya 18h00
Abifuza kuza muze dufatanye muri fan club yacu. Ibisabwa biroroshye: kuba umurayon, gutanga umusanzu w’ amafranga wihiteyemo utari munsi ya 1000 Rwf, kurangwa n’ ikinyabupfura, no gujurikiza amategeko n’ amabwiriza bya The Blue Sky Fan Club nay’ ikipe yacu
Abatoza ba Rayon Sports bategerejweho amanota 3 imbumbe ku nshuro ya mbere bakoranye
No ku zuba abakunzi ba Rayon Sports ntibabura, KU itara ho biba ibindi bindi
Gikundiro Forever na March Generation Fan Clubs, zihora ziteguye kuza gushyigikira ikipe yabo……. Ejo ni ugutwika i Nyamirambo hakaba ubushyuhe buri hejuru
The Blue Sky Fan Club, on est ensemble!

Leave a comment