FERWAFA Premier League: The Blue Sky Fan Club iratangirira kuri Gasogi United yakira Rayon Sports
Itsinda rishya rya The Blue Sky Fan Club rihuza abafana n’ abakunzi ba Rayon Sports riratangira gushyigikira iyi kipe kuri stade bwa mbere mu mikino ya championnant y’ u Rwanda, nyuma yaho bari baje gushyigikira iyi kipe kuwa kabiri ku mukino wa FERWAFA Super Cup.
The Blue Sky Fan Club imaze icyumweru kimwe yakiriwe muri fan base ya Rayon Sports
Ku munsi wa mbere wa championnant, kuri uyu wa gatandatu, tariki 5 Ukwakira 2019, ubwo Rayon Sports izasura Gasogi United ya KNC kuri Stade National Amahoro, The Blue Sky Fan Club bazaba bahabaye, bicaye muri 12 aho bazashyigikira ikipe yabo nkuko biyemeje kubana nayo.
Umuhanzi Munana Daniel, uzwi mu ndirimbo zinyuranye harimo iyo yakoreye Rayon Sports nawe aba muri The Blue Sky Fan Club…kuri YouTube mwashaka Munana Daniel Rwanda
Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports uzabera kuri Stade National Amahoro, utangire saa 15h00. Uzasifurwa na Salima Mukansanga uzwiho gusifura neza mu kibuga hagati. Kwinjira no 2000 Frw ahasanzwe, 3000 Frw mu ntebe z’ umuhondo, 5000 Frw muri VIP, na 10000 Frw muri VVIP.
The Blue Sky Fan Club yatangiye gushyira banner yabo kuri stadeVice President wa mbere Cyuzuzo (Ibumuso) na President Alain (Iburyo), ni bamwe mubazareba uyu mupiraMedia Officer wa The Blue Sky Fan Club, Mubarrack Wakasso azaba nawe Ari kuri StadeJustin, Ravez, na EzraAbakinnyi ba Rayon Sports barebye umukino wahuje AS Kigali na APR FCBamwe mu bisumizi bitingingwa bigize isibo B muri The Blue Sky Fan ClubBamwe mu bagize isibo A y’ Imbanzamihigo za The Blue Sky Fan Club Official fan club of Rayon SportsKaribu muri The Blue Sky Fan Club, umusanzu utangwa mu byiciro bitewe n’ ubushake bw’ umurayon ukagezwa mu ikipeMartinez Espinoza na Eng. Alain Kirasa batoza Rayon Sports
Muzaze twifanire ikipe yacu dutangire duha ikaze KNC na Gasogi United ye. The Blue Sky Fan Club tuzahababera nkuko twabyiyemeje.
Zimwe mu ndirimbo za Munana Daniel, Kora subscribe @ Munana Daniel Rwanda kuri YouTube zikuryohere.