Rayon Sports: Hafunguwe The Blue Sky Fan Club

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 28/9/2019 kuri Le Capri Bar hafunguwe ku mugaragaro itsinda ry’ abafana b’ ikipe y’ ibigwi, Rayon Sports. Ibirori byatangiye 13h50.

Mu ijambo ry’ ikaze President wa The Blue Sky Fan Club, HAKIZAYEZU Alain, yahaye ikaze umuhuzabikorwa wa fan base wari umushyitsi mukuru n’ abitabiriye ibyo birori bikomeye mu mateka ya The Blue Sky Fan Club. Yaboneho no gusaba Abanyamuryango gukomeza gutanga umusanzu k’ ubushake nta gahato kandi bakabigira inshingano zabo. Yasabye abanyamuryango kurangwa n’ imyitwarire myiza haba kuri stade cg mu bindi bikorwa, no ku mbuga nkoranyambaga za fan club.

Runigababisha Mike Martin, umuhuzabikorwa wa fan base niwe wari umushyitsi mukuru

Mu ijambo nyamukuru ryuwo munsi, Bwana Runigababisha Mike Martin, ukuriye fan base yahaye impanuro abayobozi n’ abanyamuryango ba The Blue Sky Fan Club, abasaba gukomeza gukurikira umurongo mwiza w’ ikipe, no kwitanga ngo dukomeze dusigasire ibigwi byacu. Nawe yagarutse kuri discipline avuga ko abarayon dukwiye kwitara neza kugira abadusebya babure icyo banenga. Mike yaboneyeho umwanya wo gufungura The Blue Sky Fan Club mbere yuko yakira ibitekerezo n’ ibibazo by’ AbaRayon bari bateraniye aho.

President HAKIZAYEZU Alain asuhuzanya na MUNYANA Salah wabaye SG wa The Blue Sky Fan Club ari nawe urajya akurikirana ibikorwa bya buri munsi by fan club

Nyuma yo gufungurirwa fan club ku mugaragaro hakurikiyeho amatora y’ inzego ziyobora iyo fan club. Aho President wari usanzweho by’ agateganyo yatorewe kuyobora iyi mandat y’ umwaka umwe.

ADMINISTRATIVE ENTITIES OF THE BLUE SKY FAN CLUB

A. EXECUTIVE COMMITTEE

  1. President: HAKIZAYEZU Alain
  2. First Vice President in charge of Administration and Law: CYUZUZO Jean Pierre
  3. Second Vice President in charge of Finance and Development: IRAGUHA Delphine
  4. Secretary: UWIMANA Germaine
  5. Treasurer: MUGISHA Olivier
  6. Secretary General: MUNYANA Salah
  7. Media Officer: HABINEZA Felix (Mubarrack Wakasso)
  8. Advisors: HABINEZA Yusuf, and GATERA Jean D’ Amour

B. AUDITING COMMITTEE

  1. President: NGIRINSHUTI Anastase
  2. Vice President: AHUSHAKIYE Claude
  3. Treasurer: MUKAKAGABA Claudine (KAGABA)

C. ARBITRATION COMMITTEE

  1. President: MUNYABUHORO Alexandre
  2. Vice President: NGENDAHIMANA Eugene
  3. Secretary: INGABIRE Chandy

D. MOBILIZATION AND RECRUITMENT COMMITTEE (HEADS OF UNITS)

  1. Isibo ya 1 (IMBANZABIGWI): UWIMANA Germaine
  2. Isibo ya 2: GATERA Jean D’ Amour
  3. Isibo ya 3 (INDATWA N’ INKESHA): INKINDI TETA Honorine
  4. Isibo ya 4: AHISHAKIYE Jean Claude

E. SOCIAL AFFAIRS COMMISSION

  1. President: SANGANO Aimee Claude (Ben Bena)
  2. Vice President: NISHIMWE Valentine (Vava)
  3. Secretary: INGABIRE Liliane

F. DISCIPLINARY COMMISSION

  1. President: MUHIRE Justin
  2. Vice President: BAVAKURE Ezeckiel
  3. Secretary: NYINAWUMUNTU Immaculee
Isibo ya kabiri (INTINGINGWA) bari bahagarariwe
Germaine, Alain, na Kagaba
Mubarrack Wakasso, umuvugizi (media officer) wa The Blue Sky Fan Club
Isibo ya mbere (IMBANZABIGWI) Bari bahari hafi ya bose
Abahooligans bahamagaye President hamwe na Munana wasusurikije abitabiriye ngo bafate ifoto y’ urwibutso
MC JMS yafatanyije n’ abahooligans mu ndirimbo zibyinitse
Ikirango (logo) cya The Blue Sky Fan Club
Wari umunsi w’ ibyishimo aho udufoto twafashwe
Eugene NGENDAHIMANA wo muri Arbitration Committee na Vice President ushinzwe imari n’ iterambere Delphine IRAGUHA

Nyuma y’ amatora hakurikiyeho gusangira ibyo kurya n’ ibyo kunywa mu kwishimira iyandikwa rya The Blue Sky Fan Club. Muri uyu mwanya ni naho Comite yashyizeho inzego zizayifasha mu kuyobora iyi fan club.

Comite yagutse nayo yahise ikora inama ya mbere mbere, basiga bapanze imikorere izabaranga.

After party yakomereje ahazwi nko kwa Ngabire Chandy, mu Nyakabanda hafi ya Ten to Two nshya

Abanyamuryango bakeya basuye kwa Ngabire aho akorera, Ari naho hari icyicaro cy’ iyi fan club yacu “THE BLUE SKY FAN CLUB” aho inyama zokeshe n’ ibinyobwa byifashishijwe mu kwishimira uyu munsi.

Twifurije The Blue Sky Fan Club guhigura imuhigo yabo

Leave a comment