The Blue Sky Fan Club: Itsinda ry’ abakunzi ba Rayon Sports rigiye kumurikwa ejo kuwa gatandatu

Nkuko fan clubs (amatsinda y’ abafana) zahawe agaciro ku Ngoma ya President Muvunyi Paul wayoboraga Rayon Sports kuva 2017 kugeza 2019, Kandi nkuko bizwi ko umuterankunga mukuru w’ iyi kipe ari abafana bayo, Ni muri urwo rwego, abakunzi ba Rayon Sports bihurije hamwe bagakora itsinda ry’ abafana bakaryita The Blue Sky Fan Club, bakiyemeza gushyigikira iyi kipe haba mu mafranga ndetse no bitekerezo.

The Blue Sky Fan Club, ihuza abarayon batandukanye

Iyi fan club yatangijwe ku cyumweru, tariki 19/5/2019 mu nama yabereye kuri Le Capri Bar Nyamirambo igahuza abasaga 14 mu banyamuryango 25 bayigangije ku rubuga watsapp.

Baje gushyiraho comite yy agateganyo izayobora kugeza ejo tariki 28/9/2019 ahazatorwa comite nshya, hakanafungurwa kumugaragaro iyi fan club.

Umusanzu utangwa mu byiciro 5 bitewe n’ icyiciro umunyamuryango yihitiyeno

Kuri uyu wa gatandatu, gahunda izabera Le Capri i Nyamirambo guhera saa sita (12h00) Aho tuzafunguza fan club ku mugaragaro tukinjira muri fan base. Muzitabire mwese.

Ikaze mwese
Abanyamuryangi batangiye kwibikaho ibirango bya The Blue Sky Fan Club

Leave a comment