Nyuma yuko Rayon Sports igaragaje urwego rw’ imikinire ruri hasi ugereranyije nuko iyi kipe yacu isanzwe ikina, ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze ku muvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul yatangaje mu kiganiro Rayon Time gitambuka kuri Radio Isango Star ko iyi kipe itegereje umutoza mushya uzasanga ikipe mu mwihererero mu karere ka Ngoma. Gusa uyu muyobozi ishinzwe itangazamakuru yirinze kuvuga izina ry’ umutoza wazanywe.
Amakuru tubonye mukanya mu ma saa tanu na murongo ine (23h40) nuko Umubiligi Luc Eymael wahoze atoza iyi kipe muri 2014 yaba yayigarutsemo ngo asimbure Robertinho uherutse kugenda atumvikanye n’ ubuyobozi nw’ iyi kipe ku masezerano.

Uyu mugabo uzuzuza imyaka 60 kuwagatunu tariki 20/9/2019 agarutse muri Rayon Sports yashimisha benshi doreko yagiye akunzwe kubera imitoreze ye ndetse no kutavugirwamo azwiho.

Ntagihindndutse byitezwe ko Luc Eymael azatoza Gikundiro mu mwaka utaha w’ imikino ahereye kuri super coupe hagati ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya championnant izakinamo na As Kigali yatwaye igikombe cy’ Amahoro.
Amahirwe masa kuri Rayon Sports yacu.


