Irambona Eric Gisa ni we mukinnyi urambye kuruta abandi muri Rayon Sports aho amaze imyaka 7 akinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda nyuma yo kuzamukira mu ikipe y’abana ya Rayon Sports aza kuzamurwa n’umutoza Didier Gomez Da Rosa wahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona ya 2012-2013.
Twifashishije ikiganiro Irambona yagiranye n’ Imvaho Nshya mu mpera z’ umwaka ushize wa 2018, aho uyu mukinnyi yagize byinshi ahishura ku buzima bwe ndetse n’icyatumye aramba mu ikipe ya Rayon Sports. Twongeyemo n’ andi mateka ye ya nyuma muri 2019.

Irambona ni muntu ki?
Irambona Eric yitwa Gisa kuva mu bwana nubwo iri zina ritaba mu byangombwa. Yabonye izuba tariki 04 Ukuboza 1992 i Cyangugu. Irambona ni mwene Uwingoma Fortunée na nyakwigendera Huggee wapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’abandi bana batatu bavukanaga na Irambona kuko bari abana 7 (abahungu batanu n’abakobwa babiri) ubu bakaba basigaye ari abahungu babiri n’abakobwa babiri. Amashuri abanza yayize i Mushaka, ikiciro rusange akiga muri EAV Ntendezi, ahava ajya mu ishuri ryisumbuye St Peter Gihozo mu Karere ka Nyanza aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumemyi bwa Mudasobwa (Mathematic, Physic and Computer Science ) mu 2011.
Kubera gukinira Rayon Sports, Irambona yanze kwiga muri Kaminuza y’Ubuhinzi y’i Busogo ajya kwiyishyurira i Nyanza muri UNILAK hafi y’akazi anahakura impamyabumenyi mu gucunga umutungo. Yagize ati: “Nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye nabonye buruse ya Leta banyohereza muri ISAIE Busogo numvaga kwiga ari ibya mbere ntabireka. Naragiye ndiyandikisha, numva nshobora kuzakina muri Musanze FC kugira ngo nkomeze amashuri. Ngezeyo nasanze bidashoboka kubera ko i Busogo bisaba kwiga udasiba, ndavuga nti ngomba kwiyishyurira mba hafi. Ni uko nagiye muri UNILAK na Rayon Sports iba i Nyanza, urumva nakoresheje umushara mu kwishyura ishyuri”.
Umwana wavukiye akanakurira muri Rayon Sports
Irambona yavutse mu muryango urimo umwe mu bari abakinnyi b’ikipe ya Panthere ari na byo byatumye yumva yavamo umukinnyi w’umupira. Yaje kuzamukira mu marushanwa y’amashuri i Nyanza anakina mu ikipe y’ingimbi ya Rayon Sports yaje gukina Copa Coca-Cola anakina amarushanwa y’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’amarushanwa y’ibigo byisumbuye mu 2011 muri Tanzania.
Mu 2012, Irambona yahawe ikizere na Didier Gomez da Rosa cyo gukina mu kiciro cya mbere akirangiza amashuri yisumbuye atizwa mu mwaka umwe muri Sunrise FC kugira ngo agire ubunararibonye urangiye agaruka muri Rayon Sports na bwo yongeye gutizwa muri AS Muhanga nyuma y’imikino ibanza.
Irambona yerekana ko kuba byonyine yari asigaye yitwa umukinnyi wa Rayon Sports byashimishaga mama we. Ati: “Mama yakundaga Rayon Sports ayivuga cyane. Abana ni uko twagiye tuyikunda. Numvaga kuyerekezamo biri bumushimishe. Numvise nange inzozi zanjye zaba zigezweho”.

Irambona anasobanura ko yatangiye ari rutahizamu wo hagati kugeza mu 2015 ahinduwe myugariro na Kayiranga Baptiste. Ati : “Ngitangira nakinaga nka rutahizamu. Byabanje kungora, Kayiranga Baptiste ni we wampinduriye umwanya, kuko yari ambwiye ati reba dufite ba rutahizamu benshi ba Papy Kamanzi, Cedric Hamissi, Sina Jerome, Kagere Meddy. Yarambwiye ati rero ntibyashoboka ko wabona umwanya hano. Ndebye impano yawe mbona wakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso”.
Irambona avuga ko mu myaka ya mbere yakinanye n’abakinnyi b’abanyamahanga bazi icyo bashaka bamwigishije byinshi. Ati : “Nta mukinnyi w’umwana wabagamo, byari bigoye. Abenshi bari abanyamahanga. Abakinnyi b’Abanyarwanda baramfashaga ba Djamal, ba Abouba. Umuntu wari uvuye mu mashuri yisumbuye guhita ujya ku rwego nk’urwo ntabwo byari byoroshye. Ikintu gikomeye banyigishije ni ugukunda akazi. Bariya bagabo bari bazi icyabazanye. Nta by’imikino. Babaga bashaka amanota atatu n’amafaranga. Bari abantu banyishimiye bamfata nk’umwana wabo. Nabonaga ari byiza. Ariko bari abakinnyi bakuru nge mbubaha cyane’’.

Irambona yemeza ko abakinnyi nka Amissi Cedric, Sibomana Abouba, Nizigiyimana Kharim Mackenzi ari bamwe mu bantu yishimiraga kubona nubwo baje kugenda hakaza ikipe y’abana bakiri bato. Ati : “Igihe cyarageze ba Cedric baragenda, haza abandi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga barimo. Ni aho nange natangiye kuba umukinnyi mukuru, mbona umwanya nkajya nkina nyuma ikipe irahinduka burundu, isigara igizwe n’abana bavuye mu Isonga FC”.
Rayon Sports yaje guca mu bihe bikomeye ibura umusaruro ku bw’umutoza Andy Mfutila. Irambona ati : « Mu 2014 harangoye, byari ibibazo, dutsindwa imikino myinshi ku bw’umutoza Andy Mfutila, tujya ku kibuga nta bafana bahari nta byishimo. Iriya ntiyari Rayon Sports. Ntabwo byari biryoshye, abafana iyo batishimye natwe abakinnyi turabibona natwe ntitwishima ».
Yungamo ati : “Abafana batuma wiyumva mu buryo budasanzwe. Mu mutwe w’umukinnyi hari imbaraga zikuzamo, zigusaba gukora birenze iby’umuntu udafite abafana. Iyo uri umukinnyi wa Rayon Sports uba ugomba gukina neza imikino yose”. Nyuma Rayon Sports yakomeje kwiyubaka irushaho kumenyekana kugeza igeze mu matsinda y’imikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018 nyuma y’aho yari imaze gutwara igikombe cy’amahoro cya 2016 ndetse n’icya shampiyona ya 2017. Irambona ati : “Ibyiza bya mbere mu mupira nagize ni ibyabaye uyu mwaka tugera mu matsinda, duhura n’amakipe akomeye yo hanze. Muri rusange urwego rw’abakinnyi rwarazamutse. Uyu mwaka wari mwiza kuruta indi yose’’.

Ntiyava muri Rayon Sports
Irambona ahamya ko byamugora kwerekeza mu yindi kipe hano mu Rwanda itari Rayon Sports muri iyi kipe afata nk’umuryango we kubera urukundo n’ubusabane hagati y’abafana, abakinnyi n’abatoza. Ati : “Ntabwo natekereje guhindura cyane kuko mu Rwanda Rayon Sports ari iya mbere, utekereje guhindura waba uhisemo gusubira inyuma, biragoye ko watekereza icyo kintu. Mbere yo gusinya amasezerano uyu mwaka nashatse kujya hanze amakipe twavuganaga ndareba nshyira ku mibare nsanga nta mpamvu kuko ibyo amakipe yo hanze yatangaga n’ibyo Rayon Sports yatangaga ntabwo ari byinshi cyane ku buryo byatuma umuntu ava mu rugo”. Irambona ahamya ko agomba guharanira kubaka ahazaza he. Ati : “Intego ya mbere ni ugusigasira umupira wange nkagera kure hashoboka, birasaba gukora cyane nkagira umusaruro hanze no mu kibuga”.


Ibikombe Irambona Gisa Eric yatwaye muri Rayon Sports:
- Shampiyona y’ u Rwanda (3): 2013, 2017, na 2019
- Igikombe cy’ Amahoro (1): 2016
- Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda/Super Cup (1): 2017
- Igikombe cy’ Agaciro (3): 2013, 2017, na 2018
- Igikombe cy’ Intwali (1): 2018
- Igikombe cya Fezabet (1): 2017
- Igikombe cyo kwibuka imyaka 100 Padri Frepont yari kuba yujuje (1): 2019
- Amatsinda na 1/4 cya CAF Conferation Cup (1): 2018



