Kuri uyu munsi twizihaza umunsi w’ umuganura ku rwego rw’ igihugu, nka THE BLUE SKY FAN CLUB twifuje kubaganuza kuri amwe mu mateka yaranze ikipe yacu dukunda, “RAYON SPORTS”.
Rayon Sports ni ikipe yashinzwe ahagana mu myaka ya za 1960s aho yashinzwe muri za 1964 ishingirwa mu cyahoze ari Komini Nyabisindu, muri Prefectura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’ Amajyepfo. Hari abemeza ko Rayon Sports yashingiwe imbere y’ ishusho ya Kristu Umwami iri i Nyanza! Gusa bishobora kuba ari uburyo bwo kuryoshya ibiganiro busanzwe buranga abakunzi b’ iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Ha mbere mu Rwanda umupira watangijwe ahasaga mu 1930 n’ umwami w’ u Rwanda Mutara III Rudahigwa kubufatanye n’ abapadri, muri icyogihe habaga amakipe atandukanye ashingiye ku mitwe y’ ingabo no kuri cheferie nka Amaregure y’ i Nyanza yanakinwagamo n’ Umwami Rudahigwa ndetse n’ Amagaju yo mu Bufundu ku mutware Rutaremara. Gusa nyuma y’ itanga rya Rudahigwa ayo makipe, amenshi yarasenyutse. Nyuma ya revolution yo muri 1961 yemeje ko ubwami buvuyeho hakaza Repubulika hatangiye kubaho amakipe ashingiye kuri za komine nka rumwe mu nzego zavutse u Rwanda rukimara kugirwa Republika kuya 25 Nzeri 1961. Icyo gihe umurwa mukuru w’ u Rwanda waje kuva i Nyanza uzanwa i Kigali, ari nako amakipe mashya yakomeje kuvuka agasimbura aya cyera yarashamikiye ku ngoma ya cyami. Bijya gutangira havutse ikipe ya Komine Kiyovu muri Kigali, ikipe ya Komine Nyabisindu muri Nyanza, n’ ikipe ya Komine Mukura ya Astrida (Butare), ndetse hashinzwe nizinde kipe ariko zitagiye zikomera cyane.
Ikipe ya Komini Nyabisindu ntabwo yigeze yibonywamo n’ abatuye ako gace nkuko biibonga mu Ikipe y’ amaregure, byaje gutuma muri 1964, uwari President w’ urukiko rw’ ikirenga rwa Repubulika y’ u Rwanda rwakoreraga i Nyanza, Murego Donati, ashinga ikipe nshya idashingiye ku buyobozi bwa komini, ayita Imirasire kugeza muri 1965 ubwo Padri w’ umubiligi Arnot Channoine wayoboraga College Christ Roi de Nyanza, yitaga iyi kipe izina rya “RAYON SPORTS” ryaje kwamamara rikarenga Nyanza, rigakwira ibice byose by’ igihugu, ndetse rikambuka n’ imipaka y’ igihugu. Aho niho urugendo rw’ igikundiro cyuje ubwiza rutangirira kuri iyi kipe. Rayon Sports yaje kubona ubuzima gatozi tariki 25/5/1968 bityo iba ikipe ya mbere yemewe n’ amategeko ya Republika y’ u Rwanda kuko status yayo yajyanywe kwa noteri wa leta.

Uko iminsi yigiraga imbere, Rayon Sports yarushwagaho gukundwa cyane n’ abanyarwanda batandukanye kuko yari ikipe idashingiye kuri za komini nkuko Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports byari bimeze. Ibi ariko byatumaga ifatwa nk’ ikipe y’ ibwami kuko itajyaga ishyigikira ibyatanya abanyarwanda, ahubwo yo ikareba icyabunga. Ibinti byaje gukomera kuri iyi kipe yacu, ubwo Murego Donati washinze Rayon Sports (Yari uwa kabiri mu byubahiro nyuma ya President wa Repubulika) yaje gufungwa kubera impamvu za politike kuko bivugwa ko atarshyigikiye President Kayibanda kuri politike ye yahezaga bamwe, ibi ngo byatumye Rayon Sports isa nkibuze ukuboko kw’ iburyo kwayo kuko yatangiye guhura n’ ibibazo bitandukanye.
Nubwo uwitwa ko yatangije ikipe ya Rayon Sports akanayikinira yarafunzwe, ndetse ikipe ya Rayon Sports ikabaho mu buzima butari bwiza nkuko byakagombye, iyi kipe yakomejwe gufashwa n’ abacuruzi b’ i Nyanza bakoreragayo ndetse nabari baraje muri Kigali ku mpamvu z’ ubucuruzi. Ibi byaje gutuma Rayon Sports itwara championnant ya mbere yemewe na FIFA na CAF muri 1975 kuko nibwo FERWAFA yemewe na FIFA, bityo amateka atubwira ko Rayon Sports ariyo kipe yahise itwara igikombe, ibirori ku bakunzi bayo no kuba nyenyanza by’ umwihariko bihebeye iyi kipe dore ko yabaga i Nyanza muri icyo gihe. Urugendo rw’ ubushongore n’ ubukaka mu kibuga bwatangiye aho muri 1975 kugeza na nubu doreko ifite ibigwi n’ ibirindiro buri kipe yakwifuza.
Rayon Sports yakomeje gutwara ibindi bikombe birimo igikombe cy’ igihugu cyari cyaritiriwe uwari President wa republika, Habyarimana Juvenal, Trophe President Habyarimana cg bakacyita Coupe du 5 Juillet nk’ itariki Habyarimana yari yarafatiyeho ubutegetsi. Final y’ icyo gikombe yabaga tariki 5/7 buri mwaka, aho Rayon Sports yatwaye ibyo bikombe kurusha izindi. Rayon Sports kandi yongeye gutwara igikombe cya championnant muri 1981 ubwo batwaraga igikombe badatsinzwe na match nimwe. Umwaka wakurikiyeho wa 1982, Rayon Sports, yaje kuba ikipe ya mbere yasohokeye igihugu mu irushanwa ry’ amakipe yabaye aya mbere iwayo (League des Champions de la CAF) kuko yari yatwaye championnant ya 1981. Mukura niyo yari yasohotse mu irushanwa ry’ amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Coupe de la CAF des Vainqueurs des Coupes) kuko yo yari yatwaye igikombe cy’ igihugu cyo kuwa 5/7/1981. Bityo Rayon Sports na Mukura nizo kipe za mbere zasohokeye igihugu mu marushanwa ya CAF.

Nyuma yo gutwara igikombe cya Championnant ya 1981, Rayon Sports yaje kwimukira muri Kigali kubera ko ikibazo cy’ amikoro cyari gikomeje gukura, bityo abacuruzi bavuka i Nyanza bifuza ko ikipe yazanwa muri Kigali bakayitaho bayibona hafi. Aho muri Kigali, Rayon Sports yahagiriye ubuzima buvanze burimo ubwiza n’ ububi, doreko yaje kuhagirira abakeba nka Kiyovu Sports yaje kwita Rayon Sports, Gasenyi kubera iyi kipe yambara ubururu n’ umweru muri za 1980s yatewe inkunga na RWANDEX yatunganyaga ikawa, bityo ibisigazwa byayo byitwa Gasenyi nibyo bitiriye iyi kipe yacu dukunda. Undi mukeba wa Rayon Sports yari Panthere noire ikipe ya FAR (abahoze ari abasirikare b’ igihugu cy’ u Rwanda), iyi kipe yabaga muri camo kigali yo yagiye idacana uwaka n’ abafana ba Rayon Sports aho banakubitaga abaRayon muri Camp Kigali ariho havuye indirimbo yitwa “MURERA” ubwo babaga baburira abafana ko ibikurikira ari bibi. Rayon Sports yo muri 1980s kugeza 1994 yabayeho nabi inanizwa cyane dore ko Panthere Noire na Kiyovu Sports zari ku ibere muri iyo myaka.
Mbere ya 1994 Rayon Sports yakoze amateka akomeye cyane aho yaje kuba ikipe ya mbere ikuye igikombe hanze y’ igihugu, aho muri 1989 yatwaye igikombe cya BRARUDI mu rwego rwo kwizihiza yubile ya Vital’O y’ imyaka 25. Iryo rushanwa ryarimo amakipe nka Vital’O na Inter Stars z’ i Burundi Rayon Sports na Kiyovu Sports zo mu Rwanda. Iryo rushanwa ryarangiye kuri final Rayon Sports itsinze kiyovu Sports 1-0 cya Sembagare Jean Chrysostome bitaga Semba Semba wa Semba. Uyu Sembagare yaje gutwara Ballon d’ Or yo muri 1990 ariyo rukumbi yatanzwe mu Rwanda. Iryo rushanwa ryabaye intangiro yo kubaka ikipe ikomeye yatozwaga n’ umukongomani Raul Shungu Jean Pierre wari umaze kuva muri Espoir y’ i Cyangugu muri 1989.
Iyo kipe ya Raul shungu yagiye ayizanamo abanyamahanga barimo abakongomani yavanye muri Espoir no mu yandi makipe yo muri Congo, ndetse azana n’ abanyarwanda bazi umupira nka Gasangwa Celestin bita Tigana, Rayon Sports yakuye muri Mukura Victory Sports. Iyi kipe ya Rayon Sports yakomeje kujya itwara ibikombe by’ iguhugu bituma isohokera igihugu, aho muri 1994 yaje kugera muri 1/8 cya Coupe de la CAF des Vainqueurs des Coupes cyaje kuba CAF Confederation Cup, aho tariki 6/3/1994 yaje gutsinda Al Hilal yo muri Sudanin ibitego 4 kuri 1, bituma biba ibitego 5 kuri 3 mu mikino yombi. Iyo nsinzi yabonetse imbere y’ abafana barenga ibihumbi 35 (kugeza ubu niyo match yarebwe na benshi mu mateka mu Rwanda) bari buzuye Stade Amahoro no hasi huzuye, nyuma y’ umukino mu minsi yakurikiye ubwo Rayon Sports yiteguruga gukina na Kenya Breweries, Gikundiro yaje kwakirwa na President Habyarimana kuri Hotel ye ku Irebero basangira ibinyobwa n’ inyama bishimira ko Rayon Sports yatsinze Al Hilal yo muri Sudani. Muri uwo muhango wo kwakira Rayon Sports, President Habyarimana yatangije campagne yo kugurira Rayon Sports imodoka ya Munibus ya miliyoni 5 aho abayobozi b’ igihugu n’ abaherwe bicyo gihe bitanze, gusa ibyo byose ntibyagezweho kuko Genocide yakorewe Abatutsi yaje gutangira mukwa 4 kugeza mukwa 7, birangira hangiritse byinshi aho ubuzima bw’ igihugu bwasubiye hasi tubura abantu n’ ibintu.

Genocide yakorewe abatutsi yagize ingaruka zikomeye kuri Rayon Sports zirimo kubura abafana benshi, abayobozi, abakinnyi, ndetse no kuva mu marushanwa nyafrica yahabwaga amahirwe yo kugera kure nyuma yo gutsinda Al hilal yari igihangange muri Africa. Kuba Rayon Sports yaritwaga ikipe y’ Abatutsi cg ikipe y’ Abanyenduga byayigizeho ingaruka muri Republica ya 2 yaje gutegura ikanakora Genocide yakorewe Abatutsi. Nyuma ya 1994 iyi kipe yaje guhabwa agatazirano ka Gikundiro kubera abafana benshi bayikunda, yaje gutangira mu buzima bugoye aho abakinnyi bamwe bari barajyanye na raul Shungu muri Inter Stars y’ i Burundi, gusa abakinnyi basigaye barihuje batangiza Rayon Sports ya nyuma ya 1994 aho batangiye gukina imikino ya gishuti n’ amarushanwa.

Nyuma ya Genocide, Rayon Sports yakomeje kugenda itera imbere itwara ibikombe aho yaje kugira umukeba mushya witwa APR FC (Ikipe y’ igisirikare cyabohoye u Rwanda), ndetse na Kiyovu Sports yakomeje kuba umukeba wa Rayon Sports kugeza muri 2004. Rayon Sports na APR FC zihariye ibigwi bya nyuma ya 1994. Rayon Sports mukwa 12 muri 1997 yaje gutwara igikombe cya CECAFA iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igitwaye byakurusho igikura hanze nyuma yo gutsinda Murandenge ya Zanzibar ibitego 2 kuri 1 bya Gatete na Billy. Rayon Sports kandi muri 1996 yaje kwakira APR FC iyitsinda 5-2, yongera kubisubiramo muri 1997. Rayon Sports kandi yagiye ikora amateka harimo ko muri 2018 yabaye ikipe ya mbere ikomoka muri East Africa yageze muri ¼ cy’ amarushanwa nyafurika. Rayon Sports kandi yakomeje gutwara ibikombe bya championnant ndetse n’ iby’ Amahoro.

Abakinnyi b’ ingenzi batazibagirana mu mitima y’ abakunzi ba Rayon Sports harimo: Murego Donati, Fatikaramu, Tigana, Sembagare, Munyurangabo, Aimme Dollar, Misili, Lisala Tanganyika, Djuma Pala, Murangwa, Kanyandekwe, Murenzi Kassim, Kayirnga, Mbusaa kombi, Habimana Chrysostome, Gatete, Milenda, Kawembe, Cedrick, Bitana, Witakenge, Mudeyi Nazaire, Bokota, Kasirye, Sina, Mackenzie, Kanombe, Katawuti, Kalisa Claude, Kalisa Kase, Sumayile Musa, Mbanze Jonathan, Muyambo Cacala, Abubaba, Pierrot, Diarra, Muhamud Mosse, n’ abandi.
Abakinnyi 11 b’ ibihe byose ba Rayon Sports dukesha The Blue Sky Fan Club: 1. Muhima Muyambo, 2. Mackenzie, 3. Aimee Dollars, 4. Kataouti, 5. Kalisa Claude, 6. Djano Witakenge, 7. Cedrick Amisi, 8. Tigana, 9. Bokota, 10. Billy 11. Baptiste
Ibikombe bya Championnant (9): 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2012/2013, 2016/2017, 2018/2019
Ibikombe by’ igihugu (9):1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005, 2016.
Super Cup y’ u Rwanda (1): 2017
CECAFA (1): 1998
Kongeraho ibindi bikombe birimo: Kigali 100 Jubilee Cup, Agaciro Cups, Intwali Cups, PRIMUS Cup, BRARUDI, fezabet, Anti corruption cup,…………..

Sadathe Munyakazi, President wa Rayon Sports 
Ku bindi bisobanuro hamagara 0788426248: Alain 
Niyo kipe ikunzwe mu Rwanda, ikaba nimwe mu zikunzwe muri EAC 
Oh Rayon! 
Bamwe mu bo tuzabona muri iyi 
Nyuma y’ imyaka 50, Rayon Sports yahinduye logo yayo 
Jules Ulimwengu, izina rivugwa kenshi muri The Blue Sky Fan Club 
Rayon yo mbere ya 1994 
Oh Rayon! 
Rayon Sports isigaye ifite bus igezweho 
Imifanire yateye imbere kugeza ubwo umwaka ushize AbaRayon bake mubafana 5 beza muri Africa
