Amakipe y’ ibigugu ku mugabane w’ Afurika amaze kumenya ayo bazahura mu marushanwa atandukanye nyuma ya tombola yabereye i Cairo mu Misiri ku cyicaro cya CAF. Tombola isize Rayon Sports ihujwe na Al Hilal Ombdruman yo muri Sudan muri Champions League, ikipe zaherukaga guhura mu myaka 25 ishize tariki 6/3/1994 mbere gato ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Icyo gihe byarangiye Rayon Sports isezereye Al Hilal ku giteranyo cy’ ibitego 5 kuri 3 mu mikino 2, nyuma yaho uwo kwishyura urangiye Rayon Sports inyagiye Al Hilal 4-1 imbere y’ imbaga nyamwinshi y’ AbaRayon yari yakubise yuzuye Stade Amahoro.

Rayon Sports niyo izakira umukino ubanza i Kigali hagati ya tariki 9 na 11 z’ ukwa 8, uwo kwishyura ubere muri Sudani.
Izatsinda hagati ya Rayon Sports na Al Hilal izahura nizava hagati ya Rahimo na Enyimba.
Muri Confederation Cup , KMC iheruka kugura Migiraneza Jean Baptiste wahoze muri APR FC niyo izabanza kwakira AS Kigali.

Rayon Sports ifite akazi katoroshye ko kuzagera mu matsinda ya CAF Champioms League, nyuma yaho umwaka ushize isezerewe muri CAF Champions League igahita ijya muri CAF Confederation Cup aho yaje kujya mu matsinda ndetse ikanayarenga. Uyu mwaka bashaka kugera mu matsinda ya CAF CL, ibintu bisaba gusezerera amwe mu makipe y’ ibigugu muri Afrika.






Twufurije amakipe aduhagarariye amahirwe Masa, byumwihariko Rayon Sports yacu, Gikundiro umwami w’ amateka ya ruhago mu Rwanda.
Muri icyi cyumweru kigiye gutangira mumasaha makeya, tuzagaruka KU mateka ya Rayon Sports no ku mateka ya Al Hilal, amakipe y’ ubukombe mu bihugu byayo, gusa iyi yo muri Sudani yo ni urundi rwego.

