Ikipe ya Rayon Sports ifite umuyobozi mushya kuva ku cyumweru gishize tariki 14/7/2019, nyuma y’ inteko rusange yabereyemo amatora yasize Munyakazi Sadathe agizwe President w’ iyi kipe ifite igikombe giheruka cya Championnat ikaba inazwiho abakunzi benshi.
Bijya gutangira, Paul Muvunyi wayoboraga iyi kipe yanze kongera kwiyamamaza biza bikurikira Vice President we, Muhirwa Frederic wari watangaje ko atazongera kwiyamamaza muri mandat ikurikura. Birumvikana iyi kipe ifatiye runini umupira w’ u Rwanda, yagombaga gushaka abayobozi bashya bayitwara muri iyi myaka 2 iri imbere. Amatora yaje kwimika Munyakazi Sadathe wari usanzwe Ari umujyanama, ndetse wari uherutse kugirwa ushinzwe igura n’ igurisha muri Rayon Sports.

Abayobozi batorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ibiri 2019-2021
Perezida w’icyubahiro : Paul Muvunyi
Perezida : Munyakazi Sadate
Visi perezida wa mbere : Tadee Twagirayezu
Umubitsi : Cyiza Richard
Umunyamabanga : Muhire Jean Paul
Itangishaka Bernard King : CEO
Umunyamategeko : Zitoni Pierre Clavere
Itangazamakuru n’itumanaho : Mugabo Justin
Ushinzwe imishinga : Claude Mushimire
Ushinzwe Tekiniki : Eric Nsabimana
Komite Ngenzuzi
Perezida : Dusayidirane Jean Nepo
Visi perezida : Jean Paul Ndorimana
Umunyamabanga : Gaparayi Justitia
Komite nkemurampaka
Perezida : Umugiraneza Jean Michel
Visi Perezida : Bagwaneza Theopista
Umunyamabanga : Ernest Nsangabandi

Munyakazi Sadathe ni muntu ki?
Munyakazi Sadathe ni umugabo wubatse ufite umugore n’ abana 5. Sadathe yavutse kuri Noheli tariki 25/12/1981 avukira mu cyahoze ari komini Nyabisundu, muri Prefectura ya Butare, ubu ni mu murenge wa Busoro, mu karere ka Nyanza kavukamo ikipe ya Rayon Sports yatorewe kuyobora.
Munyakazi Sadathe amashuri abanza yayize aho iwabo mu murenge wa Busoro wubu, ay’ isumbuye ayakomereza muri College Sainte Emmanuel de Hanika mu karere ka Nyanza n’ ubundi mu ishami ry’ ubukungu n’ ubucuruzi. Sadathe yaje gukomeza kaminuza muri ULK Aho yize icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bukungu akaza gusoreza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Burkinafasso mu by’ ubukungu n’ ubucuruzi. Sadathe yaje kwiga kandi muri kaminuza i Dakar muri Senegal ibijyanye n’ ubwubatsi kuko asanzwe afite company y’ ubwubatsi.

Munyakazi Sadathe yagiye akora mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’ iz’ abikorera. Yakoze muri BPR Ltd, yabaye muri njyanama ku nzego z’ inyuranye kuva mu murenge kugera ku Karere, ni umwe mu batangije inama y’ igihugu y’ urubyiruko, yabaye mu nzego za FPR Inkotanyi kuva ku karere kugeza ku ntara, yabaye umujyanama wa Rayon Sports, anaba ushinzwe igura n’ igurisha muri iyi kipe, kugeza ubwo atorewe kuyibera umuyobozi.
Munyakazi Sadathe yakomeje abwira Radio Isango Star ko ikimwongerera ingufu zo kuyobora ari uko yabaye imfubyi ari mutoya Aho Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 yamutwaye ababyeyi n’ abavandimwe kuwa 30/4/1994 muri Nyanza. Sadathe yaje kurokokana n’ umuvandimwe umwe, bituma atangira inshingano zigoye Zo gushaka uko yakwiyubaka we n’ umuvandimwe we. Ibi kandi byiyongera kuri Papa we wamukanguriraga kwiga kugira azabe umugabo, ngo yamuhembaga kumwereka umukino wa Rayon Sports Aho yatangiye kuyireba ahasaga muri 1985 ku myaka 4 gusa. Kuri ubu Sadathe yarakuze, ni umugabo ufitiye akamaro igihugu, Rayon Sports, umuryango, nawe ubwe.

Munyakazi Sadathe akunda Rayon Sports kuva kera, ngo umukinnyi we w’ ibihe byose ni Lisala Tanganyika usigaye yibera mu bubiligi kuva nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi. Ngo akundira Lisala udukoryo yagiraga mu kibuga harino gutera talon, n’ ibindi byanezezaga abafana ba Rayon Sports. Mu myaka ya vuba aha, Sadathe nawe yikundira Cedrick Amisi kubera amacenga ye yuje ubuhanga yacengeshaga buri umwe wese bahuye. Akunda Kandi ku myanya wa gatatu, Kwizera Pierrot kubera amashoti ye no kuyobora umupira hagati mu kibuga. Umutoza w’ ibihe byose kuri Sadathe ni Raul Shungu Jean Pierre wamaze igihe kinini muri Rayon Sports agakorana nayo byinshi mu bigwi.



President mushya wa Rayon Sports, Sadathe, uzwiho kuvugisha ukuri yasabye kandi abakunzi biyi kipe, kutagendera mu kigare ngo bite ku magambo yabashaka gusenya ikipe ndetse no kubangamira ubumwe bw’ abanyarwanda bifashishije ubukeba bwa Rayon Sports na APR FC, aho yahakanye ko atigeze aba muri comite ya APR VC, nkuko yarabibajijwe na Radio Isango Star. Ngo ibyo ni ibihuha kandi nubwo byaba ntagitangaza ko umuyobozi yayobora mu ikipe imwe akajya muyindi, icya mbere ni ugukora neza inshingano.
Nka The Blue Sky Fan Club twifurije President Munyakazi Sadathe nabo bazakora bose ishya n’ ihirwe, kandi tubijeje ubufatanye mu kubaka Rayon Sports yacu.
Turashimira Roben Ngabo wa Rayon Time @ Isango Star ku kiganiro yagiranye na Sadathe.
