Nkuko bimaze ku menyerwa iyi kipe yambara ubururu n’ umweru, niyo kipe kandi ikunzwe kurusha izindi mu gihugu byatumye ihabwa akazina ka Gikundiro. Gusa situgiye kugaruka ku mateka cyangwa ibigwi by’ iyi kipe yashingiwe i Nyanza tariki 25 Gicurasi 1968 mu buryo bwemewe n’ amategeko, ahubwo tugiye kuvuga ku matora ya komite nyobozi y’ iyi kipe agihe kuba nyuma y’ imyaka ibiri iyobobowe na Bwana Paul Muvunyi, washeje agahigo ko kuba ku ngoma ye ikipe yo mu Rwanda yarageze bwa mbere muri 1/4 cy’ amarushanwa nyafrika mu buryo buvuguruye. Uyu muyobozi wayoboraga Gikundiro ku nshuro ye ya kabiri kandi niwe wahesheje iyi kipe imodoka nziza igezweho yongutwara abakinnyi n’ abatoza nkuko yari yarabihize. Burya ngo ikigira itangiro kigira n’ iherezo.

President wa Rayon Sports ucyuye igihe ariko uhabwa amahirwe yo kongera gutorwa, ashimirwa ibikorwa byo yagezeho afatanije na komite bayoboranaga nubwo byari bigoranye kubera igitutu cy’ abafana b’ iyi kipe baba bashaka guhora imbere muri byose. Mu byo ashimirwa ashimirwa harimo kugeza ikipe 1/4 cya CAF CC muri 2018 kuko abakinnyi bafashwe Neza, guhesha ikipe ibikombe cya Championnat ya 2019, kugura imodoka y’ ikipe, gutangira umushinga wazafasha Rayon Sports kubaka Stade igezweho kubufatanye na MK Sky Vision LTD iyoborwa na Munyakazi Sadathe. Mubyo ariko komite icyuye igihe inengwa harimo kugurisha abakinnyi cyane bamwd bakagendera Ubuntu cg amafaranga makeya, gusa kuri ibi Vice president ucyuye igihe Muhirwa Frederic yavuze ko basanze komite basimbuye yarashyize clause yemerera abo bakinnyi kugenda babonye ikipe. Komite icyuye igihe ishoje mandat yayo ya mbere idafite umubitsi, aho nabyo byatehe icyuho mu buyobozi.
Amakuru tuvana hiryo no hino mu bakunzi b’ iyi kipe nuko bidahindutse Muvunyi Paul aza kugirirwa icyizere, akungirizwa na ba Vice president babiri barimo Gacinya Chance Denis wigeze kuyoboraho iyi kipe akayiha igitinyiro imbere y’ abakeba, ndetse undi uvugwa ni Munyakazi Sadathe usanzwe ashinzwe igura n’ igurisha muri iyi kipe.


Turakomeza tubakurikiranire amakuru y’ amatora agiye kuba bwa mbere inteko rusange igizwe na fan clubs za Rayon Sports, ikintu Muvunyi ashimirwa kuba yarahaye agaciro abafana.






