CECAFA Kagame Cup 2019: umunsi wa nyuma w’ itsinda A

Kuri uyu wa gatandatu, ku isaha ya saa kumi n’ ebyiri (18h00) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo harabera umukino wa nyuma mu itsinda rya 1, Aho Rayon sports yo mu Rwanda irahura na KMC yo muri Tanzania. Uyu mukino uraba nyuma y’ undi urahuza TP Mazembe yo muri DRC na Atlabara yo muri South Sudan uraba saa kumi (16h00) kuri icyo kibuga kiraberaho match ya Rayon na Atlabara.

Gacinya Chance Denis witezwe ko ashobora kugaruka mu buyobozi bwa Rayon Sports, yarebye match iheruka yicaranye na Eng Uwiganganye Jean De Dieu, State Minister muri MININFRA

Mu mikino itanu iheruka guhuza Rayon Sports n’ amakipe yo muri Tanzania, Rayon yatsinze 2, banganya 1, itsindwa 2.

Rayon Sports 4-2 AZAM FC (Friendly match), Simba SC 1-0 Rayon Sports (Friendly match), Yanga Africans 0-0 Rayon Sports (CAF CC Group Stage), AZAM FC 4-2 Rayon Sports (CECAFA), na Rayon Sports 1-0 Yanga Africans (CAF CC Group Stage).

Ni ubwa mbere Rayon sports igiye guhura na KMC doreko iyi kipe yo muri Tanzania ari bwo bwa mbere isohotse aho izakina na CAF CONFEDERATION CUP, mu gihe Rayon Sports yo izakina CAF CHAMPIONS LEAGUE. Amakipe yombi ari gukoresha CECAFA yimenyereza kugira azitabire amarushanwa nyafurika ameze neza.

Rayon Sports izwiho abafana benshi kandi bayikunda, bayise Gikundiro, abandi bayita BAE
Nyakubahwa Dr. Diane Gashumba, Ministre w’ ubuzima azwiho gukunda cyane Gikundiro, aha ari kumwe na Hon. Amb. Valens Munyabagisha, wigeze kuyoboraho Rayon Sports, ubu ni President wa Komite Olimpike y’ u Rwanda
Rugwiro Herve Emadeus, arakina umukino we wa gatatu muri Gikundiro
Rayon Sports iheruka igikombe cya CECAFA muri 1998, CECAFA itaritwa CECAFA KAGAME CUP
Fan Club nshya ikomeje kwiyubaka, The Bleu Sky Fan Club
Rayon sports irakina myuma yo gutangiza ku mugaragaro itangizwa rya MK Card mukugura ibitoro bicuruzwa na Station ya mogas

Byitezwe ko umutoza Olivier Ovambe, akora impinduka no mu kubuga, Aho ntagihundutse harabamzamo: Mazimpaka, Radou, Captain Rutanga, Rugwiro, Iragire, Mirafa, Commodore, Mugheni, Irakoze, Ulimwengu, na Sekamana.

Gatera ushinzwe mobilization muri The Blue Sky Fan Club Ni umwe mubitabiriye itangizwa rya MK Card, nyuma araba ari nabandi bagenzi be kuri stade
Rayon Sports ku itara irahamenyereye kubera umurindi w’ abafana bayo
Umwe mu bagenzuzi Claude muri The blue Sky Fan Club ari kumwe nuwo bita Kiroso umushyushyarugamba muri The Blue Sky Fan Club, inyuma hari Bena nawe ushinzwe mobilization

Twifurije amahirwe Rayon Sports, aho.biteganyijwe ko isoza iyoboye itsinda ikazahura na AZAM FC yabaye iya kabiri mu itsinda B.

Amashusho twifashishije harimo aya The Blue Sky Fan Club, rwandamagazine.com, na igihe.com.

Leave a comment