Kuri uyu wa gatandatu, ku isaha ya saa kumi n’ ebyiri (18h00) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo harabera umukino wa nyuma mu itsinda rya 1, Aho Rayon sports yo mu Rwanda irahura na KMC yo muri Tanzania. Uyu mukino uraba nyuma y’ undi urahuza TP Mazembe yo muri DRC na Atlabara yo muri South Sudan uraba saa kumi (16h00) kuri icyo kibuga kiraberaho match ya Rayon na Atlabara.

Mu mikino itanu iheruka guhuza Rayon Sports n’ amakipe yo muri Tanzania, Rayon yatsinze 2, banganya 1, itsindwa 2.
Rayon Sports 4-2 AZAM FC (Friendly match), Simba SC 1-0 Rayon Sports (Friendly match), Yanga Africans 0-0 Rayon Sports (CAF CC Group Stage), AZAM FC 4-2 Rayon Sports (CECAFA), na Rayon Sports 1-0 Yanga Africans (CAF CC Group Stage).
Ni ubwa mbere Rayon sports igiye guhura na KMC doreko iyi kipe yo muri Tanzania ari bwo bwa mbere isohotse aho izakina na CAF CONFEDERATION CUP, mu gihe Rayon Sports yo izakina CAF CHAMPIONS LEAGUE. Amakipe yombi ari gukoresha CECAFA yimenyereza kugira azitabire amarushanwa nyafurika ameze neza.






Byitezwe ko umutoza Olivier Ovambe, akora impinduka no mu kubuga, Aho ntagihundutse harabamzamo: Mazimpaka, Radou, Captain Rutanga, Rugwiro, Iragire, Mirafa, Commodore, Mugheni, Irakoze, Ulimwengu, na Sekamana.



Twifurije amahirwe Rayon Sports, aho.biteganyijwe ko isoza iyoboye itsinda ikazahura na AZAM FC yabaye iya kabiri mu itsinda B.
Amashusho twifashishije harimo aya The Blue Sky Fan Club, rwandamagazine.com, na igihe.com.
