Mu Rwanda hakomeje irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riterwa inkunga na President wa Republika y’ u Rwanda kuva muri 2002. Iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Africa y’ iburasirazuba n’ iyo hagati, bitavanyeho ko hatumirwa amakipe yo mu bindi bihugu nka Zambia kugira barusheho kuryoshya irushanwa.

Ni muri urwo rwego, Rayon Sports nk’ ikipe yatwaye igikombe cya Championnat ya 2018/2019 yitabiriye irushanwa ry’ uyu mwaka aho iyoboye itsinda rya mbere (Group A). n’ amanota 6 kuri 6. bitangira Rayon Sports yatsinze TP Mazembe yo muri DRC 1-0 cya rytahizamu Jules Ulimwengu. umukino wa kabiri, iyi kipe bita Gikundiro yatsize Atlabara yo muri Sudani y’ epfo ibitego 2-0 nabyo bya Jules Ulimwengu ukomeje kuyobora abatsinze ibitego byinshi muri CECAFA aho afite 3.

Ejo kuwa gatandatu, Rayon Sports izakina na KMC yo muri Tanzania yabaye iya 4 muri Tanzanian League. Iyi kipe ya KMC kandi niyo iherutse kugura Mugiraneza Jean Baptiste uzwiho kugora Rayon Sports mu kibuga hagati kubera uburambe afite mu kibuga, gusa ntazakina muri iyi CECAFA. Byitezwe ko umutoza Olivier Ovambe aza guhindura ikipe akagerageza n’ abandi bakinnyi kuko irushanwa rizakoreshwa nko kumenyereza abakinnyi bitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League. Nubwo ariko ikipe ya Rayon Sports ikoresha iyi CECAFA nka pre-season, ikumbuye iki gikombe iheruka muri 1998 itozwa na Raul Shungu, ari nabwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yatwaye igikombe mpuzamahanga.

Abakinnyi byitezwe ko bashobora kubanza ejo: Kimenyi, Radou, Rugwiro, Iragire, Rutanga, Amran, Mugheni, Comodore, Yannick, Irakoze, na Saba.

Ejo saa kumi n’ ebyiri za nimugoroba (18h00), tuzahurire kuri Stade de Kigali i Nyamirambo, twifanire Rayon Sports yacu. Nka The Blue Sky Fan Club twifurije intsinzi ikipe yacu.
